skol
fortebet

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo zitabiteguye

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka Rubavu, hari abashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batabiteguye ubwo bari bakurikiye abacuruza magendu bari bafite imitwaro, aho hanaketswe ko bafite n’intwaro.
Zitangaza ko zizakomeza kugirana imibanire myiza n’iza DRC (FARDC) no gukomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo bibanganira umutekano.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abo basirikare "batabigambiriye, barenze (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka Rubavu, hari abashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batabiteguye ubwo bari bakurikiye abacuruza magendu bari bafite imitwaro, aho hanaketswe ko bafite n’intwaro.

Zitangaza ko zizakomeza kugirana imibanire myiza n’iza DRC (FARDC) no gukomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo bibanganira umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abo basirikare "batabigambiriye, barenze metero nkeya binjira muri DRC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro."

Iri tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by’umutekano.

Ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n’iza DR Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko "kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yinjiye ikagera muri 5Km muri Congo."

Yagize ati: "Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa… Turashaka ibisobanuro."

Brig. Gen. Ekenge avuga ko habaye imirwano yatumye ingabo z’u Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, ko nta muntu wayiguyemo nubwo ngo hafashwe imbunda imwe ya AK 47 y’ingabo z’u Rwanda.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo gace ka Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Abategetsi muri ako gace ka Nyiragongo bavuga ko imirwano ihosheje abaturage bari bahunze bagarutse mu byabo.

Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga gusa kuri ubu ibihugu byombi bibanye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa