skol
fortebet

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yataye umuhanda igeze mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, igonga abarimu babiri bari bagiye kwigisha, umwe ahita apfa undi arakomereka ubwo bagendaga n’amaguru bagiye kwigisha.

Sponsored Ad

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021 nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Iyi kamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

Amakuru y’ibanze agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri, ihitana Sebanani Callixte w’imyaka 29 y’amavuko naho mugenzi we witwa Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko arakomereka cyane.

Sebanani akomoka mu Karere ka Nyaruguru naho Kirabo akomoka mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatewe no gutwara nabi k’umushoferi kandi akimara kugonga yahise ayisohokamo arahunga aburirwa irengero.

Yagize ati “Umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

Uwakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa