skol
fortebet

Kamonyi: Umukecuru yishwe n’abobikekwa ko baje kumwambura ayo aherutse kugurisha ikimasa

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

N’ubwo bitaremezwa ko ari cyo yazize, ariko umukecuru witwa Rosalia Mukarosi wari uherutse kugurisha ikimasa yishwe n’abantu bikekwa ko bari baje kumusahura amafaranga y’ikimasa yari amaze iminsi agurishije.

Sponsored Ad

Yari atuye mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Mandela Innocent yatanze ngo n’uko uriya mukecuru yibanaga kandi ngo nta mwana yigeze abyara.

Iby’urupfu rw’uyu mukecuru w’imyaka 69 byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 19, Ukwakira, 2023.

Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru bihutiye kujyayo, bahageze busanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita banduruka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’ibanze bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mudugudu uriya mukecuru yari atuye mo barabahumuriza.

Amakuru avuga ko muri uyu Murenge kandi hari abagizi ba nabi bitemye umu DASSO witwa François Ndayizeye bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura Telefoni.

Ivomo: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa