skol
fortebet

Karongi: Abana 13 bari baburiwe irengero bari ku ishuri babonetse nyuma y’iminsi 3

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bongeye kuboneka nyuma y’iminsi itatu, bashonje cyane.
Mu cyumweru gishize ni bwo aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera bavuye mu kigo barahunga ubwo akarere kari mu gikorwa cyo gukingira abanyeshuri bafite kuva myaka 12 kugera kuri 17.
Ababyeyi b’aba bana bakimara kubona abana badatashye, bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’ikigo.
Nyuma y’iminsi itatu ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwatumyeho ababyeyi (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bongeye kuboneka nyuma y’iminsi itatu, bashonje cyane.

Mu cyumweru gishize ni bwo aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera bavuye mu kigo barahunga ubwo akarere kari mu gikorwa cyo gukingira abanyeshuri bafite kuva myaka 12 kugera kuri 17.

Ababyeyi b’aba bana bakimara kubona abana badatashye, bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’ikigo.

Nyuma y’iminsi itatu ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwatumyeho ababyeyi b’aba bana bubamenyesha ko abana babonetse.

Umwe mu babyeyi ati "Twaragiye abana turabakira, dusanga barabaye iminambe, dusaba ko baza mu rugo tukabakira tukabahumuriza."

Aba babyeyi bari mu byishimo byo kongera kubona abana babo, basaba ubuyobozi gukomeza ubukangurambaga, kuko batekereza ko aba bana bagendeye mu kigare cy’abaturage banga kwingiza Covid-19 kubera imyizerere.

Umuyobozi w’Ishuri aba bana bigaho, na we yunze mu ry’ababyeyi, avuga ko kuba aba bana barahunze urukingo byatewe n’uko ari hari abo babonye banze kwikingiza.

Ati "Dusanga ari abana bagendeye mu kigare cy’ababyeyi banze kwikingiza. Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabatwohereza ngo bigane n’abandi, ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma."

Aba bana bemera ko bari barahunze urukingo rwa Covid-19, ariko bakavuga ko byatewe n’amakuru y’ibihuha bari barufiteho.

Hari uwagize ati "Twagiye ku ishuri tutazi ko bari budukingire, tubonye bagiye kudukingira turavuga ngo reka ducike. Twagiye turi 13, batandatu bajya ukwabo natwe tuguma ukwacu. Byatewe n’amakuru y’ibihuha twagendaga twumva, nyuma yo kugaruka twarikingije, baradukingiye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, Niyigaba Bellarmo, avuga ko aba bana batahunze urukingo kubera imyemerere ahubwo baruhunze kubera ubwoba bw’urushinge.

Ati "Byari ugutinya kubera ko abana b’abakobwa ni bo bari biganjemo, no kubakingira kanseri y’inkondo y’umura usanga nabwo baba batinya."

Ubuyobozi busaba ababyeyi kujya baganiriza abana bukababwira ko kwikingiza Covid-19 ari gahunda ibafitiye akamaro, bakirinda guharira iyi nshingano ubuyobozi bw’amashuri.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa