skol

Karongi: Imodoka itwara abagenzi yagonganye na FUSO abantu 6 barakomereka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, imodoka ya Coaster ya kompanyi Kivu Belt Express yari ivuye i Rusizi ijya i Gisenyi yakoze impanuka igeze hafi y’umurenge wa Bwishyura.

Hagati ya saa yine n’igice na saa tanu z’igitondo, kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Ukuboza 2021, muri metero 100m uvuye ku biro by’umurenge wa Bwishyura nibwo iyi mpanuka yabaye, ibera mu Kagari ka Kiniha mu Mudugudu wa Ruganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru iby’iyi mpanuka, avuga ko imodoka izwi nk’ibeni (ni Fuso) yari itwaye amatafari yagonganye na Coaster ya Kivu Belt Express.

Ayabagabo Faustin yakomeje avuga ko uyu muhanda ukunze kubamo impanuka bigendanye n’imiterere yawo kuko hamanuka cyane.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe.

Ati “Ubutumwa twatanga ni ugusaba abashoferi bakoresha uyu muhanda kujya bagabanya umuvuduko kuko ukunze kubamo impanuka, bakajya bitwararika kandi bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe. Bitwararike twirinde impanuka za hato na hato zaba intandaro yo gutwara ubuzima bw’abantu.”

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.

Umwe mu babonye amafoto y’imodoka zagonganye by’umwihariko Coaster yabwiye Umuseke ati “Imana igira amaboko, nta muntu wahise ahasiga ubuzima ureba ukuntu imodoka yabaye.”

Coster yangiritse bikomeye gusa abari muri Fuso yari itwaye amatafari bo ntacyo babaye ndetse n’imodoka ntiyangiritse bikabije.

Ayabagabo avuga ko urebye Coaster yari yasatiriye cyane iriya kamyo, gusa ngo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikomeje iperereza ngo harebwe icyateye iyi mpanuka.

Imodoka RAE 708E ya Kivu Belt Express yari itwawe na UWANYIRIGIRA Nathanael yahagurutse i Rusizi saa moya n’igice mu gitondo (07h30 a.m).



Inkuru y’UMUSEKE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu byageze mu Rwanda biturutse muri...

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe...
23 May 2022 0

Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri...

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi,...
23 May 2022 1

Musanze: Ibikorwaremezo birimo amazu byangijwe bikomeye n’ibisasu 3...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023 ,mu karere ka...
23 May 2022 0

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego...
22 May 2022 0

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0

Umusirikare wafashwe asambanya umwana w’imyaka 15 yahawe igifungo...

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego...
20 May 2022 0