skol

Karongi: Inkongi y’umuriro yibasiye imisozi itandukanye

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Imisozi itandukanye yo mu mirenge ya Bwishyura, Rwankuba na Gitesi mu Karere ka Karongi iri kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa 03 Kanama 2023.

RBA dukesha iyi nkuru yavuze ko abaturage bahaturiye bavuga ko uyu muriro watangiye mu masaha ya saa munani z’ijoro, bakaba batazi icyawuteye.

Imisozi yibasiwe n’iyi nkongi harimo Ruhinga, Kinnyogo, Uwinkuba, Nyagisozi na Baharamba.

Iyi nkongi yatangiriye ku musozi wa Nyagisozi mu kagari ka Kanunga mu Murenge wa Gitesi mu masaha y’igicuku, iza gukomeza yototera akagari ka Gitarama n’aka Nyarusazi mu Murenge wa Bwishyura.

Imisozi yo muri iyi mirenge imaze igihe yibasirwa n’inkongi z’umuriro zitezwa n’abaturage baba bashaka uruhira rwo kuzaragiramo amatungo yabo.

Mu ntara y’Iburengerazuba hakomeje kuvugwa inkuru z’imiriro ku misozi aho i Nyamasheke, mu Murenge wa Shangi haheruka kuvugwa umusozi ucumbaho umwotsi uturuka mu butaka kandi nta muntu wahacanye.

Uyu musozi uri mu mudugudu wa Nyakagano Akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi.

Abaturage bavuga ko umuriro ugenda ucengera munsi y’ibiti uturutse mu rutare, bakajya kubona bakabona igiti cyarumye, amaherezo kikarimbuka munsi harabaye amakara.

Inzego z’ibanze zabaye zibujije abaturage kugira imirimo bahakorera kubera uyu muriro mu by’ukuri batazi aho waturutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa