skol
fortebet

Kicukiro: Mukase w’umwana wapfuye bikavugwa ko yaguye mu mazi yatawe muri yombi n’umukozi we

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro aherutse kwitaba Imana bivugwa ko yaguye mu mazi ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rukurikiranye abantu 2 barimo mukase w’uyu mwana kubera uru rupfu.
Ni urupfu rwabaye ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 aho uyu mwana w’umukobwa byavugwaga ko yaguye mu itanki y’amazi ya Litiro 200 agapfa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze guta muri (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro aherutse kwitaba Imana bivugwa ko yaguye mu mazi ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rukurikiranye abantu 2 barimo mukase w’uyu mwana kubera uru rupfu.

Ni urupfu rwabaye ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 aho uyu mwana w’umukobwa byavugwaga ko yaguye mu itanki y’amazi ya Litiro 200 agapfa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ubwo uriya mwana yari akimara kwitaba Imana uru rwego rwakoze iperereza ry’ibanze ku cyaba cyateye uru rupfu aho cyabereye.

Dr Murangira avuga ko iri sesengura ryari rigamije kugaragaza uko icyaha cyaba cyakozwe ryerekanye ko “hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri ari bo Mukanzabarushimana Marie Chantal [mukase w’uwo mwana] na Nirere Dativa akaba ari umukozi wo muri urwo rugo.”

Dr Murangira avuga ko umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku kigo gikorerwamo isuzuma rya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory kugira ukorerwe isuzuma.

Ubwo uriya mwana yari akimara gupfa byavugwaga ko yari amaze igihe gito aje kuba kwa Se kuko yari arwaye kugira ngo Se amwiteho aho se w’uyu mwana na Nyina batabana ariko barabyaranye.

Source: RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa