skol
fortebet

Kigali: Abandi bashoferi 29 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama Polisi yerekanye abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 03 Mutarama 2022, bafatirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bizumuremyi Pierre Celestin ni umwe mubafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Yemeye amakosa yakoze avuga ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga, yagiriye inama abashoferi bagenzi be kujya bubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda.

Yagize ati” Nafashwe kuwa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa tatu z’ijoro, nari ntwaye imodoka mvuye ku kazi ntashye mu rugo mbere y’uko amasaha yo kugera mu rugo agera. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kunywa inzoga bari butware ikinyabiziga.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati” Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu bintu by’ibanze biteza impanuka zo mu muhanda kandi ntabwo dushobora kubyihanganira. Abatwara ibinyabiziga bose barabikanguriwe inshuro nyinshi ko igihe banyoye ibisindisha bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga ahubwo bagashaka ababacyura.Ubu Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata bamwe mu bantu badashaka kumva inama tubagira.”

SSP Irere yakomeje akangurira abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda. Yasabye abafite utubari kumva ko nabo umutekano wo mu muhanda ubareba abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka gutwara ikinyabiziga kandi yanyoye ibisindisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa