skol
fortebet

Kigali: Bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 19 Frw

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka 19,200,000frw. Ibi bikoresho byari byibwe byasubijwe umushoramari ukomoka mu gihugu cya Turukiya.
Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irasaba abaturarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n’icyaha iyo bigaragaye ko babiguze (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka 19,200,000frw. Ibi bikoresho byari byibwe byasubijwe umushoramari ukomoka mu gihugu cya Turukiya.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n’icyaha iyo bigaragaye ko babiguze bazi ko ari ibijurano.

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, nibwo abasore batatu beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze kuregerwa n’umugabo w’umushoramari wavugaga ko yibwe ibintu bihenze.

Umwe muri bo bivugwa ko ari we wacuze umugambi wo kwiba, yabwiye itangazamakuru ko yemera rwose ko yibye uriya mugabo ariko ko yabitewe n’uko yari yaramwambuye, yanamuhemba akayamuha urusorongo.

Ati: “ Nabikoze kuko yari yaranyicishije inzara. Mu mezi abiri yari andimo yampembye Frw 20 000 gusa kandi yaragombaga kumpemba Frw 80 000. Twari twaremeranyije ko azajya ampemba Frw 40 000 ku kwezi.”

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko bibabaje gukorera umuntu, ukamuha amaraso yawe ariko ntaguhembe kandi witanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko umuntu uzitwaza ko adahembwa akajya kwiba agomba kuzabyirengera kuko kudahembwa bidatanga uburenganzira bwo kwiba.

Ati: “ Umuntu wese wiba agomba kuzirikana ko tuzamufata. Nta mpamvu n’imwe umuntu yagombye kwitwaza kugira ngo yibe. Iyo udahembwe na Shobuja hari ahandi uba ugomba kujyana ikirego ariko ntugomba kwiba. Kwiba bikongerera ikibazo aho kukigabanya.”

Ibyibwe birimo intebe nziza zo mu nzu, firigo, icyuma gitsindagira umuhanda, za tapi n’ibindi.Byahise bisubizwa nyirabyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa