skol
fortebet

Kigali: Imvura nyinshi yasenye ibikorwaremezo byinshi hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri iki gicamunsi yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.
Mu mashusho yashyizwe hanze,byagaragaye ko iyi mvura yagurukije ibisenge by’amazu amwe n’amwe,agusha ibiti gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’ibyangiritse.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA,yatangaje ko iyi mvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku wa 27 Ukwakira 2022, yasenye amazu 126 yo mu turere dutandukanye tw’igihugu. (...)

Sponsored Ad

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri iki gicamunsi yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.

Mu mashusho yashyizwe hanze,byagaragaye ko iyi mvura yagurukije ibisenge by’amazu amwe n’amwe,agusha ibiti gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’ibyangiritse.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA,yatangaje ko iyi mvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku wa 27 Ukwakira 2022, yasenye amazu 126 yo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabwiye RBA ko hari n’abanyeshuri bakomeretse ariko imibare igukusanywa.

Ati "Hari n’ahagaragaye umuyaga wonyine utarimo imvura. Turacyari kwegeranya imibare hirya no hino; hari abana 7 bakomeretse ku mashuri muri Rulindo n’i Nyanza. Ni umuyaga wari mwinshi aho wagiye unyura wangije ibikorwa."

Yavuze hamwe na hamwe usanga amashuri n’inzu z’abaturage bidafite ibisenge biziritse neza.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’amashuri ndetse n’abaturage kujya bibuka kugenzura uko ibisenge by’inyubako bimeze kuko hari ibiba byarajegeye bakabyibuka byamaze gusambuka.

Ati "Mu by’ukuri turebye ishusho muri rusange atari iby’uyu munsi gusa, dusanga ikibazo gishingiye mu kuba tuvugurura cyangwa dukomeza ibisenge kugira ngo tubashe guhangana n’umuyaga kuko umuyaga ukunze kugurutsa ibisenge ntabwo wakabaye ubusenya nk’uko ubusinya."

Yijeje ko nyuma yo kubarura ibyangiritse hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi.Abasenyewe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyari cyateguje ko muri ayo masaha hateganyijwe imvura mu turere twose tw’igihugu.

Minisitiri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) isaba Abanyarwanda ko igihe ibiza bibaye, umuturage yihutira gutabara mugenzi we, ndetse akanamucumbikira.

Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi yimvura akoreshwe ibindi, aho gusenya inzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

MINEMA isaba abaturage gusibura imiferege, aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa, hirindwa ko inzu zicengerwamo n’amazi ahubwo zigahomwa, gushyiraho fondasiyo no kurinda ko amazi yinjira mu nkuta.

Abantu bagomba kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo.

Abaturage basabwa gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi, no guteraho ibyatsi nk’urubingo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa