Banki y’ubucuruzi ya Ecobank yafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye igice cyo hejuru cy’igorofa ikoreramo mu Mujyi wa Kigali,rwagati ahazwi nka car free zone.
Iyo nkongi ikaba yabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023,yibasiwe n’inkongi y’umuriro wahereye mu igorofa rya cyenda ry’iyi nyubako.
Abari muri iki gice cy’inyubako bavuga ko babonye umwotsi uva muri plafond, batangira guhunga ari nako bahungisha ibintu bike bashoboye kurokora.
Kuri ubu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ririmo kugerageza kuyizimya kugirango itagera henshi.
Abakozi bayo Bose babashije gusohorwa muri iyi nyubako ntawukomerekeyemo
Amashusho yashyizwe hanze na RBA agaragaza iyi Banki iri gucumba umwotsi ndetse abantu benshi bahahururiye.
Polisi ntabwo iratangaza icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *