skol
fortebet

Kigali: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwinjiza mu Rwanda ibilo 37 by’urumugi

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisiy’ u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yafashe Hakizimana Modeste w’imyaka 45 ukekwaho kwinjiza mu Rwanda ibilo 37 by’urumogi aruvanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobwange (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali, Saa Saba z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi 2025, yafashe abantu babiri bacuruza ibiyobyabwenge.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yabwiye Imvaho Nshya ko polisi ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge no gufata ababinywa kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Iri shami rya polisi ryahawe amakuru n’abaturage ko hari imodoka ifie purake ya Congo CGO4379BA/01 izana mu Mujyi wa Kigali urumugi iruvanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo hashyizwe bariyeri mu Murenge wa Kanyinya mu Kagali ka Ruhengeri hafatwa uwitwa Hakizimana Modeste ufite imyaka 45.

Abapolisi bayisatse basanga afite urumogi rupfunyitse mu mashashi yaruhise muri tableau de bord y’imodoka rungana n’ibilo 37 akaba yemera ko yari aruvanye muri Congo aruzanye mu Mujyi wa Kigali.”

Hakizimana ukekwaho kwinjiza urumogi mu Rwanda, akimara gufatwa yavuze ko yari aruzaniye Mukabera Tatianna wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda Akagali ka Nyakabanda Umudugudu wa Nyakabanda ya 2.

Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko yahise ijya gufata Mukabera, aho yamusatse ikamusangana urundi rumogi rungana n’ibilo 6.5.

Uyu yemereye polisi ko Hakizimana yari amuzaniye urumogi iwe mu rugo hanyuma akabona uko azajya arugeza ku bakiriya be.

CIP Gahonzire akomeza agira ati: “Uyu Modeste avuga ko yari nshuro ya 5 azana urumogi akaruha uyu Mukabera, uyu mugore si ubwa mbere afatirwa mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko yigeze kubifatirwamo afungwa imyaka 7.

Ikindi cyongeyeho, ni uko uyu Hakizimana afite ibyangombwa byo muri Congo iyo agezeyo akoresha andi mazina yitwa Hakiza Zikeye Omar.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya ko no ku itariki 25 Mata 2025, polisi yafashe umugabo witwa Hategekimana Ezechier w’imyaka 40, na we atwaye urumogi yaruhishe muri moteri y’imodoka ifite purake CGO0347AB/25 rungana n’ibilo 7.

Uyu na weukekwaho kwinjiza nawe akaba yararukuraga muri Congo akaza kurucururiza mu mujyi wa Kigali akaba nawe yarafitanye imikoranire naba twafashe uyu munsi akaba yarashyikirijwe RIB ngo agezwe mu nkiko.”

Abafashwe bashyikirijwe RIB ngo bajyanwe mu nkiko.

“Amayeri abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha yose turayazi, mbere bajyaga baruhisha mu mizigo cg bakarwambariraho, ubu hagezwe amayeri yo kuruhisha mu byuma by’imodoka ariko nabyo twarabivumbuye abumva ko bazakirwa no guruza ibiyobwange bazarinda basaza badikize kuko bazafatwa bafungwe, Polisi iri maso ndetse n’abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibibyabwenge kandi bamaze no kumenya ubwiza bwo gutanga amakuru ku gihe, turaburira abishora mu biyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora.”

Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru tugatura mugihugu kizira ibiyobwange, kuko byagaragaye ko ibiyobwenge byangiza ubuzima bw’abaturage, turanashimira abaturage badahwema gutanga amakuru.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa