skol

Kigali: Umugabo yarwanye n’ umugore we bapfa indaya

Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabanda yarwanye bikomeye n’umugore nyuma gufatirwa mu cyuho ari gusomana n’umukobwa wicuruza.
Mu gicuku cyo ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2018, ni bwo uyu mugabo yarwaniye n’umugore we mu kabari ko kuri Cosmos i Nyamirambo.
Abibonye babwiye IGIHE ko uyu mugabo yari yasohokanye n’umugore we bari gusangira, aza kumubwira ko agiye kwihagarika, abonye atinze ajya kumureba akubitewa n’inkuba asanze ari gusomana n’undi mukobwa bivugwa ko yicuruza.
Uwitwa (…)

Uwitwa Muneza yagize ati “Umugore we arasohotse asanga ari gusomana n’iriya ndaya ubonye yiruka nibwo umugore atangiye kurwana nawe amubaza ngo yamuzanye mu kabari kugira ngo amwereke ko azi gusomana.”

Uyu mugore agisanga uwo bashakanye ari gusomagurana n’undi mugore yahise abangura icupa ry’inzoga yari afite, undi akizwa n’amaguru asigara arwana n’umugabo we.

Uyu mugore n’umugabo bamaze iminota igera kuri itanu barwana abantu babuze uko bikiranura bumvise hatabajwe Polisi.

Ubu bushyamirane bwari bwahuruje abaturage benshi bwahoshejwe n’ umugabo wahise asaba umugore we kwinjira mu modoka bakajya gukemurira ibibazo byabo mu rugo, bahita bagenda uko.

Ni kenshi kuri Cosmos hajya havuka imirwano y’abagabo n’abagore babo baba bapfa indaya zaje kuhashakira ibyashara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa