skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yamaganye abayobozi bakoresha imbaraga z’umurengera mu gukingira abaturage Covid-19

Yanditswe: Thursday 31, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage binubira ibikorwa bibahutaza by’inzego z’ibanze mu byaro bikorerwa abatarakingirwa.
Nkuko bamwe babitangarije BBC,hari abavuze ko bashorwaho imikwabu ya hato na hato yinjira no mu ngo abafashwe bagakingirwa ku mbaraga.
Umuvugizi wa leta avuga ko "nta muntu bagomba gutegeka gukingirwa", anamagana abafatira iby’abandi kuri iyo mpamvu.
Umuvugizi wa leta wungirije Alain Mukurarinda avuga ko icyifuzo cya leta ari uko abaturage bose bakingirwa, yamagana abahohotera abaturage (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage binubira ibikorwa bibahutaza by’inzego z’ibanze mu byaro bikorerwa abatarakingirwa.

Nkuko bamwe babitangarije BBC,hari abavuze ko bashorwaho imikwabu ya hato na hato yinjira no mu ngo abafashwe bagakingirwa ku mbaraga.

Umuvugizi wa leta avuga ko "nta muntu bagomba gutegeka gukingirwa", anamagana abafatira iby’abandi kuri iyo mpamvu.

Umuvugizi wa leta wungirije Alain Mukurarinda avuga ko icyifuzo cya leta ari uko abaturage bose bakingirwa, yamagana abahohotera abaturage kuko batakingiwe .

Yagize ati: "Nta muntu bagomba gutegeka gukingirwa ahubwo bagomba gukora ubukangurambaga bagasobanurira abantu ibyiza byo kwikingiza.

"Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufatira ikintu cy’umuntu atabiherewe uburenganzira n’itegeko. Ibyo ni ukurengera.

"Uwanze gukingirwa akanangira uwo nawe hari ibyo abuzwa nawe agomba kubyirengera."

Hashize umwaka urukingo rwa COVID -19 rutangiye gutangwa ndetse abanyagihugu bakabakaba miliyoni icyenda bamaze guterwa nibura urwa mbere.

Ibyemezo bikarishye bibuza abantu kugera ahahurira benshi nko mu masoko byatumye abantu bitabira kwikingiza.

Ku ruhande rumwe kwikingiza Covid-19 mu Rwanda bikorwa n’ubishaka ariko umuntu wahisemo kutikingiza ntabwo yemerewe kujya mu isoko,muri Bisi n’ahandi hahurira abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa