skol

Leta yiyemeje guhangana n’abitwaza imyemerere bagakwirakwiza ibihuha mu baturage

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu,Alfred Gasana yatangaje ko abitwaza imyemerere yabo bagashaka kwigomeka kuri gahunda za leta no kugumura abandi leta izajya ibakura mu bandi bagahugurwa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ari kumwe na Polisi na RIB,aho yemeje ko

Yagize ati "Bakababwira ngo iyo ufashe imyumbati ukayigereka ku bishyimbo,ibyo biryo biba bisambanye.Bityo rero baturage turabasaba kutongera guteka ibiryo bigeretse kuko ubwo biba bisambanye,utumye ibiryo bisambana nawe aba asambanye,aba azabibazwa n’Uwiteka.

Noneho ntibabivuge no mu nsengero barimo gusa,bagahera kare kare mu gitondo bigisha urugo ku rundi.Rwose kumufata ukamushyira ahantu ukamwigisha umubuza guhura n’abaturage muri rusange kugira ngo ahinduke,ibyo ntabwo byaba kirazira kubikora."

Yakomeje kandi aburira abirirwa baca ibikuba, bakwirakwiza ibihuha birimo iminsi y’imperuka n’ibindi ko bazajya bahanwa.

Yavuze ko abakora ibyo iyo bafashwe batabwa muri yombi bagakurikirwa n’ibiteganywa n’ubutabera.

Mu minsi ishize,hari abanze ko abana babo bakingirwa urukingo rw’imbasa bavuga ko bitajyanye n’imyemerere yabo.

RIB itangaza ko ibyo bakora bigize icyaha iyo bafashwe bakorerwa dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha kuko baba bakoze icyaha cyo gushishikariza abandi kwigomeka kuri gahunda za leta.

Umunyamabanga wa RIB,Jeannot Ruhunga,yagize ati "Abantu ntibakwitwaza imyemerere ngo bumve ko ari uburenganzira bwabo busesuye kandi bigira ingaruka ku bandi...

Mu gitabo cy’amategeko ahana,ikintu bita gushyira undi mu kaga kirahanwa,ikintu bita kugumura abantu babangisha gahunda za leta kirahanwa.

Benshi bagiye bafatwa banze ko abana bakingirwa imbasa,ngo imyemerere ye ntibyemera.Ariko abo bana ntabwo ari umutungo wawe,n’abana b’igihugu bataragira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo.Iyo ubakingiranye ukanga ko bajya gufata urukingo tugufata nk’ushyira ubuzima bwabo mu kaga,icyo gihe tugukorera dosiye."

Uyu muyobozi yavuze ko ubyuka abwira abantu kwanga gahunda za leta akorerwa Dosiye agahanwa kuko ari icyaha

Icyaha cyo gushishikariza abandi kwanga gahunda za letaugihamijwe ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 5-7 ariko gishobora kwikuba igihe byagize ingaruka mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa