skol
fortebet

Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda kwitegura imvura iri hejuru y’isanzwe mu mpera z’Ukuboza

Yanditswe: Thursday 23, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2021, iteganyagihe ryo kuva taliki ya 21 kugeza 31 Ukuboza 2021 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150 ikaba iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ukuboza.
Imvura iteganyijwe hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi irindwi (7) ikazaba iri hejuru (nyinshi) y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu Kuboza igice cya gatatu.
Izaturuka ahanini ku miterere (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2021, iteganyagihe ryo kuva taliki ya 21 kugeza 31 Ukuboza 2021 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150 ikaba iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ukuboza.

Imvura iteganyijwe hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi irindwi (7) ikazaba iri hejuru (nyinshi) y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu Kuboza igice cya gatatu.

Izaturuka ahanini ku miterere ya buri hantu izatizwa imbaraga n’imiyaga izaturuka mu kiyaga cya Vigitoriya no mu ishyamba rya Congo.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 150 iteganyijwe mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro no mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu.

Ibice byinshi bisigaye bw’Intara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, mu burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyagatare no mu majyepfo y’Akarere ka Burera naho hateganyijwe imvura nyinshi ariko yo iri hagati ya milimetero 110 na 130.

Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 30 na 110 iteganyijwe ahasigaye hose mu gihugu.

Imvura nke ugereranyije n’ahandi mu gihugu iri hagati ya milimetero 30 na 50 iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Rwamagana, mu burasirazuba n’amajyepfo y’Akarere ka Gatsibo, mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza no mu majyepfo y’Akarere ka Kirehe.

Imvura iteganyijwe hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi irindwi (7) muri iki gice cya gatatu cy’Ukuboza.

Bitewe no kwiyongera kw’imvura mu mpera z’ukwezi, irangira ry’imvura y’igihembwe cy’ihinga ryari riteganyijwe muri uku Kuboza rikaba riteganyijwe hagati mu kwezi kwa Mutarama 2022.

Abahinzi barashishikarizwa gukoresha aya makuru y’iteganyagihe birinda igihombo cyaturuka ku mirimo y’isarura n’iya nyuma y’isarura.

Imvura iteganyijwe Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150 niyo iteganyijwe mu gihugu mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2021.

Ubushyuhe buteganyijwe

Ingano y’ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe iri hagati ya dogere Selisiyusi (°C) 18 na 30. Ubushyuhe buri hagati ya 28°C na 30°C ni bwo bwinshi buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Bugesera, igice gito cy’Akarere ka Ngoma, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama.

Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 18°C na 20°C ni bwo buke buteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze, Rubavu na Nyabihu. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza mu Rwanda.

Umuvuduko w’umuyaga

Umuyaga wegera kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo, mu majyaruguru y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’Iburasirazuba, no mu gihugu hagati.

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu gihugu.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa