skol
fortebet

MINIBUS yari itwaye abavuye I Kibeho yakoreye impanuka Sopetrade mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuntu umwe yapfuye 11 bajyanwa mu bitaro bakomeretse nyuma y’ impanuka y’ imodoka yo mu bwoko bwa MINIBUS yakoze impanuka ivuye I Kibeho ahizihizwaga isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa kuva mu 1981 kugera mu 1989.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018. Abayikomerekeyemo bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Iyi minibus yahagurutse i Rukira muri Kibungo (Ngoma) saa kumi n’imwe z’igitondo yerekeza Kibeho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Igihe ko iyi minibus yagonze moto n’ umunyamaguru mbere y’ uko igwa.

Yagize ati “Amakuru y’ibanze dufite ni uko imodoka yagonze moto, irakomeza igeze muri feu rouge za Sopetrade igonga umunyamaguru wahise yitaba Imana. Iyi modoka yageze mu Kanogo iragwa, biravugwa ko hakomeretse abantu 11, bahise bajyanwa CHUK.”

Yakomeje avuga ko “Icyateye impanuka ntikiramenyakana. Si raporo y’ukuri ariko hashobora kuba habayeho umunaniro wa shoferi, umubare w’abo yari itwaye (nturamenyekana), imihanda yanyuzemo n’ibindi.”

SSP Ndushabandi yatanze ubutumwa ko imodoka zitwaye abagenzi bakora ingendo ndende zikwiye gufata umwanya wo kuruhuka, abazirimo bakirinda kugenda amasaha menshi mu gihe badafite abashoferi basimburana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa