skol

Mu karere ka Musanze abantu bagwiriwe n’ikirombe 3 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Abagabo batatu bo mu karere ka Musanze bagwiriwe n’ikirombe aho bari bari gucukura itaka ryo kubakisha bahita bahasiga ubuzima.

Ku gicamunsi cyo ku munsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, nibwo abantu benshi bari mu gikorwa cyo cy’ubucukuzi mu Kagari ka Nyarubuye Umurenge wa Rwaza, ikirombe kiridutse kigwira batatu abandi bakizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yabitangarije yatangarije Kigali To day ducyesha iyi nkuru agira ati“Ikirombe kigwiriye abantu batatu, imirambo yabo twamaze kuyibona. Bacukuraga itaka ryo kubakisha, kiridutse bamwe bariruka kigwira batatu bahise bahasiga ubuzima”.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo nyiri ikirombe afite ibyangombwa bimwemerera gucukura, bitavuze ko bacukura mu buryo bwemewe, kuko kubera ubuhaname bw’aho hantu, yagerageje kubuza abantu kuhacukura itaka ariko bakamwima amatwi.

Ati “Nari narabujije abantu gucukura iryo taka n’imodoka ziritunda ndazihagarika, kuko nabonaga hateye impungenge kubera ukuntu hahanamye, gusa ntibyubahirijwe”.

Uwo muyobozi, yavuze ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga, bwo kurinda abantu gucukura aho hantu hari ubutaka buhanamye, hagaterwa ibiti kugira ngo hadakomeza kwangirika hanatwara ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa