Muhanga: Polisi yafunze abari barazengereje rubanda bayicucura utwabo
Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abagabo 3 banyweraga ibiyobyabwenge kuri Sitasiyo ya Lisansi bakahamburira abaturage.
Ifatwa ry’abo bagabo 3 ribaye nyuma yuko bamwe mu bakorera mu nyubako ya Gare babwiye itangazamakuru ko babangamiwe n’abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye bakambura abahakorera n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n’i Munyinya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye yavuze ko (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abagabo 3 banyweraga ibiyobyabwenge kuri Sitasiyo ya Lisansi bakahamburira abaturage.
Ifatwa ry’abo bagabo 3 ribaye nyuma yuko bamwe mu bakorera mu nyubako ya Gare babwiye itangazamakuru ko babangamiwe n’abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye bakambura abahakorera n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n’i Munyinya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye yavuze ko aho bamenyeye ayo makuru ahamya ko hari abantu bakekwaho ibi byaha, bihutiye kujyayo barabafata .
Avuga ko abatawe muri yombi ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Gusa Umuvugizi wa Polisi, SP Habiyaremye ntabwo yatangaje imyirondoro y’abo bagabo 3 bafunze, ariko yemeje ko bafunzwe n’inzego z’ubugenzacyaha.
Bamwe mu bari batanze ayo makuru bavuga ko kuva abo bantu bafatwa kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye, hari agahenge ku bahakorera cyangwa abahategera imodoka.
Cyakora bakifuza ko aho iyi Sitasiyo iteretse, hagomba gusimbuzwa ikindi gikorwaremezo gifitiye abaturage akamaro.
Bamwe mu bakorera mu Nyubako ndende iri hafi ya Gare, bavuga ko kuba kuri iyo Sitasiyo ya Lisansi ituzuye haparika imodoka kugeza ubu mu masaha ya nimugoroba, hazongera kugaragara abantu nk’abo bahungabanya Umutekano w’abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *