skol
fortebet

‘Muri iki cyumweru, abantu bane barimo abana babiri bapfuye barohamye’ Polisi

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2017

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru, abantu bane barimo abana babiri bapfuye barohamye hirya no hino mu gihugu. Abo bana barimo uw’imyaka itandatu y’amavuko w’umukobwa wanyereye akagwa mu kidendezi cy’amazi kiri mu kagari ka Gakingo, mu murenge wa Shingiro (Musanze) ku itariki 10 z’uku kwezi bikamuviramo urupfu, undi mwana wabuze ubuzima kuri uwo munsi ni uw’umuhungu wari ufite imyaka itanu y’amavuko. Yarohamye mu Kiyaga cya Kivu, mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Boneza (Rutsiro).
Polisi y’u Rwanda irakangurira (...)

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita no kurera abana kubarinda kujya ku biyaga, inzuzi, imigezi n’ibidendezi by’amazi; baba bagiye kuvoma cyangwa gukora ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyabaviramo kurohama, bakaba ndetse banabura ubuzima.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yagarutse ku ngaruka zo kohereza abana bonyine ku biyaga, inzuzi n’imigezi agira ati,"Iyo bageze kuri ayo mazi bayakiniramo bayidumbaguzamo. Ibyo ni byo biviramo bamwe kurohama no kubura ubuzima."

Yakomeje agira ati," Ababyeyi n’abandi babashinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakwiye kutaboheza bene aho hantu bonyine no kubarinda kuhajya; ariko na none umuntu mukuru wese afite inshingano zo kubuza abana gukinira mu mazi atemba n’ari hamwe."

Babiri bandi babuze ubuzima ni umusore w’imyaka 20 warohamye mu mugezi wa Ramba uri mu murenge wa Kavumu, mu karere ka Ngororero n’umukecuru w’imyaka 77 warohamye mu mugezi wa Karundura uri mu murenge wa Cyato, mu karere ka Rusizi.

IP Gasasira yavuze ko ibindi bitera abantu kurohoma bikaviramo bamwe kubura ubuzima harimo kwambuka imigezi basinze, kutambara umwenda utuma umuntu urohamye atarigita mu mazi, gutwara abantu mu bwato bushaje cyangwa bufite ibibazo by’imikorere, koga mu biyaga, imigezi n’inzuzi nta bumenyi buhagije, ibikorwa by’uburobyi bya nijoro no gupakira ubwato ibirengeje ubushobozi bwabwo; maze asaba buri wese kwirinda icyatera impanuka mu mazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa