skol

Musanze: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho gutema inka z’umuturage

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 January 2022

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, batawe muri yombi bakekwaho gutema inka eshatu z’umuturage witwa Uwimana Christine.

Abatawe muri yombi bashyizwe mu majwi cyane n’abaturage bavuga ko babonye bafite umuhoro uriho amaraso na ho mugenzi wabo bari kumwe akaba yatorokeye mu ishyamba ry’Ibirunga.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP, Alex Ndayisenga, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko batawe muri yombi bakekwaho gutema izo nka kuko amakuru yatangwaga n’abaturage bavugaga ko bababonye.

Yagize ati “Mu gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru ko hari inka 3 z’umuturage zatemwe, ku bufatanye n’abaturage Polisi yatangiye gushaka ababigizemo uruhare hafatwa abantu 2 bacyekwa n’undi umwe ugishakishwa, abafashwe bashyikirijwe RIB kugira ngo bakorweho iperereza."

"Impamvu y’uko gukekwa kuri iki cyaha cyo gukomeretsa amatungo ishingiye ku makimbirane bari bafitanye n’umushumba waziragiraga bakaba bari bamaze iminsi bakoresha imvugo yo kugambirira kumugira nabi."

CIP Ndayisenga akomeza asaba abaturage kurinda amakimbirane, inzangano n’urugomo kuko bibashora mu byaha kandi bihanwa n’amategeko.

Ati"Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda amakimbirane, umujinya n’inzangano bibakururira gukora ibyaha birimo n’iki cyo gukomeretsa amatungo kinakunze kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko nk’ubu hari hashize ukwezi n’ubundi mu Murenge wa Kinigi hatemwe indi nka y’umuturage kubera amakimbirane, uwabigizemo uruhare na we akaba yarafashwe."

Inka eshatu zatemwe ebyiri muri zo zakomeretse cyane ku buryo zitavurwa; imwe ni yo iri gukurikiranwa n’abavuzi b’amatungo.

CIP Ndayisenga yavuze ko mu ngingo ya 8 y’itegeko no 69/11 ryo kuwa 8/11/2019 biteganyijwe ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukomeretsa amatungo ahanishwa igihano kiva ku myaka itanu y’igifungo kugera kuri irindwi asaba kubyirinda.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0

Umusirikare wafashwe asambanya umwana w’imyaka 15 yahawe igifungo...

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego...
20 May 2022 0

"Abana 13,646 basambanyijwe mu myaka 3 ishize"-RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021,rwatangaj ko
19 May 2022 0

Nyanza: Umugabo yitemeye umwana n’umugore we abaziza imitungo

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gutema...
17 May 2022 0

Gasabo: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abacyekwaho ubujura bari bitwaje...

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zarashe abasore bakekwaho ubujura...
17 May 2022 1

Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda...
16 May 2022 0