skol

Musanze:Abanyerondo baketse umusore ho ubujurura baramukubita bimuviramo urupfu

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Abanyerondo bafashe umusore bakekaga ko ari umujura baramukubita ubundi bamunyuza mu muhanda hagati imodoka iramugonga ahita apfa.

Mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze habereye impanuka yahitanye umusore wakekwagaho ibikorwa by’ubujura, Abaturage bavuga ko byatewe n’abanyerondo bagendaga bamukubita.

Abatanze ubuhamya bavuga ko bari bahari bavuga ko uyu musore yakubiswe bikabije maze agata ubwenge cyangwa se inkoni ziramuhungabanya yerekera mu muhanda atabizi imodoka iramugongo

Nta makuru batanze avuga ko uyu musore yaba yarasanzwe yiba.icyakora bose bitsa ku kuba ngo abanyerondo bamukubise bamuketse nk’igisambo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Superitendent Jean Bosco Mwiseneza we yabwiye BTN ko uyu musore yazize umushofere utaringanije umuvuduko.

Icyakora ntiyashimye gutanga amakuru ku bubasha abanyerondo bafite bwo kwambika umuntu amapingo bakamukubita byamuviriyemo urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa