skol

Musanze: Daihatsu yari itwawe n’umushoferi wanyoye inzoga yagonze abana 2 barapfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 March 2022

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w’imyaka 48.

Ubwo yari ageze muri karitsiye iri mu mujyi wa Musanze, ahitwa ku Cyanika, uwo mushoferi yananiwe gukata ikorosi, ata umuhanda wa kaburimbo, ahita yinjira mu rugo ruri hafi yawo, agonga abana babiri b’abahungu bari mu mbuga, bahita bapfa.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru agira ati : "Ni abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 16. Bari kumwe bari mu mbuga y’urwo rugo, ari na ho iyo modoka yabasanze irabagonga bahita bapfa. Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, irasuzuma ; igira ngo ishakishe icyateye iyo mpanuka, biba ngombwa ko dupima n’umushoferi, ibipimo bigaragaza ko yasomye ku bisindisha. Bikekwa ko n’ibisindisha yanyweye byaba biri no mu mpamvu zaba zateye impanuka".

Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu babiri, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Polisi iburira abatwara ibinyabiziga bafite uburangare, cyangwa banyoye ibisindisha, kuko bateza ingaruka zitandukanye, harimo n’impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bikanangiza byinshi.

SP Ndayisenga agira ati : "Polisi iburira abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bigira uruhare rukomeye mu guteza impanuka zigoye kwirindwa. Turongera kwihanangiriza kandi twibutsa abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda uburangare mu gihe batwaye. Turabamenyesha ko mu gihe babirenzeho, hari ibihano biteganywa n’amategeko, harimo no kuba umushoferi ashobora kwamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe bigaragaye ko yagiriwe inama kenshi akabirengaho. Ibi abantu bakwiye kubimenya, bakabyirinda".

Akomeza kwibutsa abantu ko impanuka ziteza ibihombo, yaba kuri ba nyiri ibinyabiziga n’ibyo biba byangije iyo bikoze impanuka.

Imirambo ya ba nyakwigendera, yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mu gihe umushoferi we yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo iperereza rikomeze.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abagize inama nyobozi yaguye mu Umuryango PAM bahagurukiye kwigisha...

Umuryango uharanira ubwigenge n’iterambere ry’afurika ishami ry’u Rwanda PAM...
20 June 2022 0

Inyeshyamba za FLN zategeye imodoka itwara abagenzi muri Nyungwe zihitana...

Abakekwaho kuba inyeshyamba za FLN barashe ku mudoka itwara abagenzi muri...
18 June 2022 3

M23 yarashe indege ya FARDC yari ibagabyeho igitero

Umutwe wa M23 wavuze ko warashe indege y’igisirikare cya Repubulika...
17 June 2022 1

RDF yavuze ku musirikare wa RDC warasiwe ku mupaka w’u Rwanda ari kurasa...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa DRC witwaje imbunda...
17 June 2022 0

Umusirikare wa Kongo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w’igisirikare cya...
17 June 2022 5

Ubwoba bwabatashye bamwe baca mu madirisha!!!Uko byagenze ubwo imodoka ya...

Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO, yaraye ihiye ubwo yari igeze...
17 June 2022 0