skol

Musanze: Habaye impanuka y’imodoka yatewe n’ikamyo ya HOWO

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2023

featured-image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Rurembo Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze habereye impanuka y’imodoka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yaturukaga mu muhanda wa Rubavu yerekeza i Musanze, yagwaga mu muhanda bituma igonga ikamyo ya rukururana n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

Amakuru aturuka muri aka Karere avuga ko iyo modoka ya HOWO yari ipakiye umucanga iwukuye mu Byangabo, noneho umushoferi wari uyitwaye, bikekwa ko yaba yananiwe gukata ikorosi kubera umuvuduko mwinshi yagenderagaho, ihita igwa mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza wemeje aya makuru yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Yagize ati “Turacyakurikirana ngo tumenye neza intandaro y’impanuka. Gusa tugendeye ku busesenguzi bw’ibanze twegeranyije kugeza ubu, urebye n’aho iyo modoka yagiye ifatira za feri, dukeka ko umushoferi yaba yihutaga noneho yagera mu ikorosi akananirwa gukata, imodoka irahirima”.

SP Mwiseneza yaboneyeho kuburira abatwara ibinyabiziga kujya birinda umuvuduko mu gihe batwaye ibinyabiziga nkuko Kigalitoday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati: “Hari igihe bamwe mu bashoferi birara cyane cyane nk’iyo bageze ahantu hatari camera, bakagendera ku muvuduko wo hejuru ”.

Kugira ngo iyi modoka ivanywe mu muhanda cyane ko yawufunze mu gihe cy’amasaha abiri, hifashishijwe imashini ya rutura mu guterura ibintu biremereye, yaje kuyivanamo umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

Nta muntu iyi mpanuka yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo usibye uwari utwaye RAV4 wumvise atameze neza ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gataraga cyegeranye n’aho impanuka yabereye.

Ibitekerezo

  • Amakamyo ya HOWO umenya yarakorewe gukora impanuka pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa