Musanze: Imodoka ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi igeze mu mujyi
Yanditswe: Monday 09, Oct 2023
Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023, imodoka itwara ibicuruzwa BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze rwagati mu Mujyi wa Musanze hafi y’isoko rya GOICO.
Iyi modoka yari yikoreye inzoga ivuye i Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, igice cyayo cy’inyuma ni cyo cyafashwe n’umuriro wahereye mu mapine.
Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zihangana n’iyi nkongi y’umuriro.
Iki kinyamakuru cyavuze ko abatabazi batabaye hakiri kare ndetse ko mu bigaragara ibyangijwe n’iyo nkongi atari byinshi.
Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje iyo modoka iguruma mu gice cy’inyuma,abantu benshi baza kureba ibiri kuba cyane ko iyi kamyo yahiriye mu mujyi wa Musanze rwagati.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *