skol
fortebet

Musanze:Mutwarasibo wakebye SEDO w’Akagari akoresheje urukero yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza (Sedo), mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Twagirayezu Olivier yakebwe na mutwarasibo w’imyaka 37 y’amavuko ubwo yari agiye kumuhagarika ari kubaka inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Byamenyekanye ko Twagirayezu yakebwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ubwo yari agiye kubuza uwo mugabo wari mutwarasibo kubaka inzu nta byangombwa afite, undi agasohokana inyundo n’urukero akarumukebesha (...)

Sponsored Ad

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza (Sedo), mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Twagirayezu Olivier yakebwe na mutwarasibo w’imyaka 37 y’amavuko ubwo yari agiye kumuhagarika ari kubaka inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Byamenyekanye ko Twagirayezu yakebwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ubwo yari agiye kubuza uwo mugabo wari mutwarasibo kubaka inzu nta byangombwa afite, undi agasohokana inyundo n’urukero akarumukebesha ku kiganza cy’iburyo.

Uyu muyobozi w’Isibo yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo gukora ayo marorerwa yo gukeba umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza mu Kagari ka Cyabararika.

Uwakebeshejwe urukero yahise ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri mu gihe uriya ukekwaho gukerera umuyobozi ari kuri station ya RIB ya Muhoza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa giteganywa n’ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 121 : Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Source: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa