Musanze: Polisi yafunze abantu 103 yasanze basengera mu rugo rw’umuturage
Yanditswe: Monday 28, Aug 2023
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 103 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gusengera mu rugo rw’umugabo witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52 mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Abafashwe ni abasanzwe biyita ‘Abera b’Imana’ bateraniye kwa Komezusenge mu gisharagati yari yubatse mu gipangu cye mu karere ka Musanze.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko Polisi y’u Rwanda yemeje ko bariya bantu mu ijoro rishyira ku wa 27 Kanama 2023 baguwe gitumo bari gukora ibitemewe n’amategeko.
SP Jean Bosco Mwumvaneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bafashwe kubera ko ibyo barimo batabisabiye uburenganzira.
Yagize ati “Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigiye gukorerwa hagomba gusabirwa uruhushya mu nzego zibishinzwe.
Abera b’Imana batawe muri yombi ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *