skol

Musanze : Twizerimana wasizwe iheruheru n’ inkongi y’ umuriro arasaba ubufasha

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Umuturage witwa Twizerimana Thomas arasaba ubufasha ubwo ari bwose nyuma yuko inzu ye kuri uyu 15 Ukuboza 2016 ifashwe n’ inkongi y’ umuriro igakongokana n’ ibyari biyirimo byose.
Twizerimana avuga ko ubwo inzu ye yashaga we n’ umugore n’ abana batari bahari. Gusa ngo acyeka ko iyi nkongi yaba yaratewe n’ umuriri w’ amashyarazi.
Ngo iyi nzu iherereye mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yo n’ ibyangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni 50.
Uyu mugabo (…)

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yakomeje avuga ko ntacyo yabashije kuramura mu nzu ye usibye imyenda yari yambaye.

Twizerimana Thomas

Yagize ati “Byose byatikiriye mu nzu birashya birakongoka ntacyo nsigaranye ubu ikinteregereje ni ugucumbika hamwe n’umuryango wanjye w’abana batandatu.”

Akomeza asaba ubufasha uko bwaba bumeze kose kuko nta kindi kintu asigaranye mu byo yari atunze mu nzu ye.

Ababonye iyo nkongi bahamya ko yari ifite ubukana kuko babanje gushyiraho akabo bawuzimya ariko ukananirana. Imodoka ya polisi izimya umuriro nayo yahageze icubya umuriro ariko ntihagira ikirokoka.

Rwabugande Benoni, uyoboye by’agateganyo Akarere ka Musanze kubera ko umuyobozi w’Ako karere n’abamwungirije bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirirano ya 14, yihanganishije umuryango wagezweho n’iyo nkongi y’umuriro.

Agira ati “Ibi byabaye abaturage bakwiye kubikuramo isomo ko mu gihe cyose bafite ibintu by’agaciro bagomba kubishinganisha kugira ngo birinda ko byagerwaho n’impanuka iyariyo yose ikabateza igihombo”.

Impamvu nyakuri yateye iyi nkongi y’ umuriro ntabwo iramenyekana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa