skol

Musanze:Yaraye mu kasho azira gukopera ikizamini cya Leta

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Ku kigo cy’ishuri cya ESIR cyo mu karere ka Musanze, umukandida wigenga witwa Mujawamariya Edith yafatanwe telefone ari mu Cyumba cy’ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini cya Principles of Economics ikizamini cyari kirimo gukorwa.
Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru wa Radio &TV10 abitangaza,uyu mukandida wakoraga ikizamini cya leta yaraye muri kasho kubera gukopera.
Uyu munyamakuru abinyujije kuri Twitter,yavuze ko iki kizamini uyu yafatanwe bari bagihawe kuri group (…)

Ku kigo cy’ishuri cya ESIR cyo mu karere ka Musanze, umukandida wigenga witwa Mujawamariya Edith yafatanwe telefone ari mu Cyumba cy’ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini cya Principles of Economics ikizamini cyari kirimo gukorwa.

Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru wa Radio &TV10 abitangaza,uyu mukandida wakoraga ikizamini cya leta yaraye muri kasho kubera gukopera.

Uyu munyamakuru abinyujije kuri Twitter,yavuze ko iki kizamini uyu yafatanwe bari bagihawe kuri group Whatsapp iriho abantu 19 ejo ku wa 30/07/2023 saa 8:53Pm.

Ibi ngo bigaragara kuri whatsapp ya telefone uyu yafatanwe.

Amakuru avuga ko aba bagihawe n’umwarimu wabo witwa Jean [ ***] bivugwa ko atuye Rubavu.

Police na RIB batangiye gukurikiirana kugira ngo hamenyekane aho ikizamini cyaturutse ndetse ngo izi nzego zasanze gisa n’icyateguwe.

Uyu mukandida yashikirijwe RIB kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare nkuko uyu munyamakuru abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa