skol
fortebet

Ngoma: Abasore 2 bavukana bari gushakishwa bazira guca umunyerondo ikiganza

Yanditswe: Tuesday 14, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abasore babiri bavukana bari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma nyuma yo gukata ikiganza umunyerondo kikavaho.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021 mu Mudugudu wo mu Murenge mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera ahazwi cyane nk’ahakunda kwera inanasi.

Amakuru avuga ko ubwo abari ku irondo ry’umwuga babonye abantu bari mu murima w’inanasi bari kuzica, mu gihe babagotaga ngo babafate barirutse umwe asakirana n’umunyerondo wari wazamuye amaboko ngo amufate, amutemesha umuhoro ikiganza gihita kivaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru kouyu munyerondo yatemwe ikiganza kigahita kivaho kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kibungo.

Ati “Ababikoze barazwi ubu turimo kubashakisha dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, twamenye ko hari imirenge duturanye bahungiyemo ubu turi kubashakisha kandi nitubafata tuzatanga ubutabera neza baryozwe ibyo bakoze.”

Uyu muyobozi yavuze ko abasore babiri bikekwa ko aribo bibaga inanasi bari basanzwe bafite imyitwarire mibi muri uyu Murenge, yavuze ko kandi nk’ubuyobozi kuri ubu bafashe inshingano zo kwita ku mugore w’uyu munyerondo n’umwana we umwe yari afite.

Ati “ Ikindi twakoze inama duhumuriza abaturage kuko ibintu nk’ibi ntabwo bisanzwe muri uyu murenge, kuba baramutemye ikiganza ntabwo abantu bacika intege, ababikoze tuzakomeza kubashakisha mpaka bafashwe kandi n’uriya munyerondo tuzakomeza kumufasha mpaka ubuzima bwe bumere neza.”

Si ubwa mbere aba basore bikekwa ko batemye uyu munyerondo ikiganza bakora urugomo nk’uru kuko abaturage bavuga ko bari barananiranye ndetse ngo nta muntu wajyaga ubavuga cyangwa ngo abarege bitewe no kubatinya.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa