skol
fortebet

Ngoma:Umunya Nigeria yasanzwe mu nzu yapfuye

Yanditswe: Friday 08, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu wa Rubimba Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma yapfuye.
Uyu munya Nigeriya ngo ku munsi w’ejo ku wa Kane yari yasuye mukuru we ukorera mu mujyi wa Kibungo ahazwi nka Rondpoint, aza kubacika mu masaha ya nimugoroba atavuze, biza kurangira aho yaraye muri uyu Mudugudu babyutse bagasanga yapfuye.
Nyakwigendera Tukumbo Shakuru Adeite w’imyaka 38 akaba yaramenyerewe ku mazina nka TK (...)

Sponsored Ad

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu wa Rubimba Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma yapfuye.

Uyu munya Nigeriya ngo ku munsi w’ejo ku wa Kane yari yasuye mukuru we ukorera mu mujyi wa Kibungo ahazwi nka Rondpoint, aza kubacika mu masaha ya nimugoroba atavuze, biza kurangira aho yaraye muri uyu Mudugudu babyutse bagasanga yapfuye.

Nyakwigendera Tukumbo Shakuru Adeite w’imyaka 38 akaba yaramenyerewe ku mazina nka TK yakoreraga mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ku munsi w’ejo ubwo yasuraga mukuru we nawe w’umunya-Nigeriya Hakim Adekiite ukorera mu mujyi wa Kibungo ahazwi nka Ronpoint mu Karere ka Ngoma ,nyuma ngo akihagera ahasanga inshuti zabo n’abavandimwe

Mukuru we yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru Ati: “Yageze mu rugo twari kumwe n’inshuti zacu ambwira ko ashonje kandi nta kibazo yari afite, ubwo natunganyaga ibyo kurya noneho aho ngarukiye mbajije inshuti twari kumwe zimbwira ko batazi aho TK agiye.

Nafashe telefoni ndamuhamagara arangije aranyitaba arambwira ngo ntashaka gutegereza ibyo kurya ngo agiye I Kabarondo,ndamubwira nti dore burije nibwira aho uri ufate umumotari amafaranga yose ndayatanga uze ugaruke ufate ibyo kurya kuko byari byamaze no kuboneka, arambwira ngo oya,ahita akupa telefoni”.

Umukuru w’Umudugudu wa Rubimba Munyakazi Gerome yabwiye BTN TV ko yamenye aya makuru ayahawe n’ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu ngo na we ahita yihutira gutabaza.

Sinamenye Saleh umunyerondo wamwakiriye aho yarari ku burinzi bw’amaduka y’abacuruzi wiyambaje Rukundo Ismael washoboraga kumva ibyo uyu munyanigeriya yavugaga mu rurimi rw’icyongereza yavuze ko yamuhaye ibishyimbo byo kurya n’amandazi abiri kuko ngo aribyo byari bisigaye nabo batunguwe no gusanga muri iki gitondo babyutse bagasanga yashizemo umwuka.

Hagati ya saa moya na saa sita zo kuri uyu wa Gatanu nibwo inzego zitandukanye zabyukiye muri uyu Mudugudu wa Rubimba mu Kagari ka Nyamagana ndetse urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rukomeje iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa