skol

Ngoma: Yafashwe agiye kwaka akayabo abacuruzi yiyita umukozi wa RDB

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2022

Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Ngoma, ku wa mbere, tariki ya 13 Kamena yafashe umugabo w’imyaka 36, akurikiranyweho kwiyitirira umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), aho yafashwe yaka abacuruzi babiri ibihumbi 620 ababwira ko bacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho yaka amafaranga, afatirwa mu Mudugudu wa Akabanda, akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge, afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, akaba yarakaga amafaranga abacuruzi babiri .

Umwe yari yamwatse ibihumbi 320 undi amwaka ibihumbi 300, ngo abareke bakomeze ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo yafashwe ari kugenzura ibicuruzwa byarangije igihe, anareba abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM.

Yagize ati "Yari afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi wa RDB, afite n’inyemezabwishu yerekaga abacuruzi ko ari umukozi ushinzwe kugenzura niba abacuruzi bubahiriza ibisabwa mu bucuruzi. Yafashwe nyuma yo gutera ubwoba abo bacuruzi babiri bo mu Mudugudu wa Akabanda ko bazishyura amafaranga y’ibihano ndetse ko agiye kubafungira ubucuruzi bwabo nibatamuha amafaranga ibihumbi 620 ngo abareke bakore.”

“Mu gihe gito ubwo yari arimo kuzuza gitansi yemeza ko bamuhaye aamafaranga ibihumbi 620, umwe muri abo bacuruzi yatahuye ko ashobora kuba ari umutekamutwe nuko amaze kwerekeza ku yandi maduka mbere y’uko agaruka gufata amafaranga, ahamagara Polisi. Abapolisi bahise bagera ahabereye ikibazo nibwo bamubajije aho akorera abura ubwisobanure bigaragara ko atari umukozi wa RDB ahubwo yashakaga kwiba amafaranga y’abacuruzi, niko gufatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yashimiye abacuruzi bahamagaye Polisi uyu mutekamutwe agafatwa, asaba abacuruzi kujya bitondera abantu baza babasaba amafaranga kujya bashishoza bakamenya niba inzego biyitirira ngo babake amafaranga ari zo zabatumye.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kibungo kugira ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rulindo: Polisi yafashe abantu 8 bangizaga amashanyarazi n’amazi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka...
3 July 2022 0

Umujyi wa Kigali ugiye gushora miliyoni 600 FRW mu kwagura Imbuga City...

Umujyi wa Kigali watangaje ko uzashora miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda...
2 July 2022 0

Rubavu: Umumotari yahaye Umupolisi ruswa ya 6000 FRW atabwa muri...

Rubavu: Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamema yafashe...
30 June 2022 0

RDC: Umusirikare wa FARDC yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa na M23...

Umwe mu basirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru...
29 June 2022 1

Gatsibo: Yatawe muri yombi azira kwiyita umukozi wa REG akambura...

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David...
27 June 2022 0

"Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku...

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa...
24 June 2022 0