skol
fortebet

Nyabugogo:Abashakira imodoka abagenzi bazamuye igiciro cy’itike kugira ngo babone ubunani

Yanditswe: Saturday 01, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu habura amasaha make ngo isi yose yizihize umwaka mushya wa 2022 ikibazo cyo gutwara abagenzi bajya kwizihiza iminsi mikuru cyakomereye abatari bake muri gare ya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Amafaranga yo gutegesha yazamuwe hamwe na hamwe n’abantu bashakiraga imodoka abagenzi bagezi ubwo berura babwira abagenzi ko ku itike bagomba kujya bongeraho igihumbi cy’Ubunani.

Nkuko abaganiriye n’Ijwi ry’Amerika babitangaje,aba basore n’abagabo bashakira abagenzi amatike batumbagije igiciro barangije bakanasaba amafaranga y’ubunani.

Guhera mu ma saa munani zo kuri uyu wa Gatanu,Gare ya Nyabugogo yarimo imirongo miremire y’abantu ndetse abahanze akazi ko gushakira imodoka abagenzi bishyiragaho ibiciro byabo bwite.

Kuva Kigali werekeza i Karongi ubusanzwe umugenzi yishyuraga ibihumbi 2800 ariko kuri uyu wa Gatanu ariko hiyongeragaho 1000FRW.

Umwe mu bafashwe amajwi n’Ijwi ry’Amerika yabwiraga abagenzi ati "Murishyura 2800 FRW y’urugendo na Fanta y’urugendo ku ruhande.N’abantu 3."

Uko niko byari bimeze no kujya I Rusizi kuko ku mafaranga y’urugendo hiyongeragaho igihumbi cy’aba bantu bashakira abantu imodoka kuko iyo bikomeye bazikorera komisiyo.

Umwe yagize ati "I Rusizi ni 5200 FRW ukongeraho igihumbi cy’Ubunani bwanjye bikaba 6200 FRW."

Igitangaje kurusha ibindi nuko amafaranga abagenzi bishyuraga atariyo yari yanditswe ku itike y’urugendo byatumye bamwe babura uko bataha kubera izamuka ry’ibiciro.

Umwe mu babyeyi babuze uko bataha yagize ati "Nabuze uko ntaha.Bari kunsha menshi.Ibihumbi 5000 FRW kugera i Karongi.Ndategereje ndebe ko wenda amatike araboneka.Nta mafaranga mfite."

Kugera saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu, hari imodoka zari zamaze amatike y’umunsi ariyo mpamvu habayeho kuzamura ibiciro by’amatike kuri bamwe.

Kubera ubwinshi bw’abantu bari Nyabugogo,byari bigoye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ikomeje kwiyongera cyane.

Ntabwo RURA yabashije kugira icyo ivuga kuri iki kibazo cyo kuzamura ibiciro by’ingendo mu buryo butemewe byakozwe I Nyabugogo gusa ikikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro gikunzwe kwamagana abazamura ibiciro ku ngendo kuko bitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa