skol
fortebet

Nyagatare: RIB yataye muri yombi abakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash FM &TV

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwafunze Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare witwa Kalisa Sam n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru Ntirenganya Charles wa Flash FM&TV igihe yari mu kazi ko gutara amakuru.
Amakuru dukesha RBA avuga ko uyu muyobozi w’umudugudu na Mugenzi we bafunzwe bakekwaho iki cyaha cyo gukubita umunyamakuru Charles Ntirenganya wa Flash FM&TV.
Amakuru avuga ko uyu (...)

Amakuru avuga ko uyu yakubiswe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru,ari gutara amakuru mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi.

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yakubiswe n’abasore bari bari kuri bariyeri y’Umudugudu wa Rubona bafatanyije n’umuyobozi wawo,Sam Kalisa.

Ntirenganya Charlesyavuze ko we na mugenzi we abaturage bababwiye ko hari ikibazo cy’amazi muri uyu mudugudu ndetse ko hashyizweho bariyeri iriho abasore bafite inkoni bababuzaga gusohoka mu ngo zabo.

Aba banyamakuru bahise bajya kureba ibyabaye,bahageze basanga kuri iyi Bariyeri y’igiti cyari cyatambitswe mu muhanda hari abasore bafite inkoni ndetse babujije abantu kujya guhaha no kuvoma.

Ati “ Twagiyeyo dusanga bashyizeho bariyeri iriho abasore bitwaje inkoni, tubereka ibyangombwa by’akazi baradutuka tujya kubibwira umuyobozi w’Umudugudu, atubwira ko ariwe watanze uburenganzira bw’uko nta muntu wundi winjira mu mudugudu we turakata dusubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yahise ahamagara uyobora Polisi muri uwo Murenge ngo amubwira ko babajyana kuri Polisi bageze ahitwa i Gakoma habaye kutumbikana ku nzira bacamo niko gutangira gukubita uyu munyamakuru.

Uyu munyamakuru yabwiye BWIZA ko inkoni yakubiswe na Mudugudu Sam yamushegeshe cyane kugeza ubwo yituye hasi nubwo ngo bakomeje kubajyana bakabageza kuri komanda wa Karangazi.

Uyu Komanda yasabye aba banyamakuru ibyangombwa barabimuha hanyuma asaba Ntirenganya kujya kwivuza akanatanga ikirego kuri RIB.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko yaraye agiye kureba uyu munyamakuru uvuga ko akanazana abatangabuhamya babibonye bikarangira bavuze ko atakubiswe.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje koko uyu munyamakuru afite igikomere mu gatuza bivugwa ko ari icy’iyi nkoni yakubiswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa