skol
fortebet

Nyagatare: Umugore yasutse ku mugabo we amarike none yinjiye ibitaro

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, niwe winjiye i bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi y’ubugari ) n’umugore we bashakanye.

Sponsored Ad

Umugabo Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, niwe winjiye i bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi y’ubugari ) n’umugore we bashakanye.

Ni nyuma y’ubushyamirane bagiranye hagati yabo, umugore ashaka kumenya impamvu umugabo yatinze mu gasozi birangira akimuye ikibazo mu buryo bwo kumutwikisha(umugabo) amarike

Munyemana asobanura ko byatangiye , yatashye avuye mu kazi agera mu rugo saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, akihagera ngo batangira gutongana umugore amubaza impamvu yakererewe gutaha.
Avuga ko izo ntonganya zitamaze umwanya munini kuko umugore yakomeje akazi ke ko gutegura amafungo, ari naho yakuye amazi yamennye ku mugabo we.

Uyu mugabo yahuruje abaturanyi baraza ndetse ajya kwiryamira atazi ko biribukomere, umugore na we arara mu buriri bw’abana bukeye ngo nibwo yananiwe kubumbura amaso yihutira kujya kwa muganga.

Gasana Anastase, mukuru wa Munyemana, avuga ko amakimbirane yabo amaze igihe umugore ashinja umugabo kumuca inyuma no gukoresha nabi umutungo.

Nyo yo kwitwikira umugabo we, umugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha, mu gihe hagikorwa iperereza, naho abana babiri bari bafitanye barimo kurerwa n’imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa