skol
fortebet

Nyagatare: Umuturage wagaragaye ari kuniga Umu DASSO hafi no kumwica yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 25, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kuniga umukozi ushinzwe gucunga umutekano mu rwego rwa DASSO akenda kumuheza umwuka.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umukozi wo mu rwego rwa DASSO yagaragaye ari gukurura umupira umushumba nabi cyane kugeza ubwo awuciye.

Mu kanya gato, Bwana Safari yagaragaye ari hejuru y’uyu mukozi wa DASSO wambaye impuzankano yamunize undi ari kuvuza induru ati "Aranyishe we,aranyishe."

Umwe mu batabaye yumvikanye ari kuvuga ati "Nyubaha Safa",hanyuma aramurekura uyu mu Dasso ahita agenda.

Amakuru aravuga ko uyu Safari George yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukimara kubona aya mashusho bwatangaje ko yaba uyu muturage ndetse na Dasso bose bagomba gukurikiranwa.

Bubinyujije kuri Twitter,bwagize buti "Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage."

Bivugwa ko aya mashusho yafashwe mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’inzego zibanze bwari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage kutaragira inka mu gasozi.

Kuri iki kibazo,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye TV1 ko bidakwiye ko umuyobozi cyangwa umukozi w’urwego runaka agera aho arwana n’umuturage ko ahubwo hashakishwa ubundi buryo.

Gatabazi yagize ati “Niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora operation, mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa