skol
fortebet

Nyamagabe: Polisi irimo gushakisha abakubise umujura bikamuviramo urupfu

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe irimo gushakisha abaturage bakubiswe uwitwa Jean Bikorimana bivugwa ko yari avuye kwiba bikamubiramo urupfu.
Ejo ku wa Mbere ahagana mu ma saa tanu nibwo abaturage bo mu kagari ka Manwari mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Mbazi bafashe uwitwa Jean Bikorimana ngo avuye kwiba inkwavu kwa Birori Vedaste baramukubita bimuviramo gupfa.
Abo baturage bavuga ko Bikorimana yari yarabajujubije ngo ejo nibwo bamufatanye inkwavu avuye kuziba.
Abo (...)

Abo baturage bahamagaye umuyobozi w’ Akagari nawe ahamagara umuyobozi w’ umudugudu ngo Bikorimana ajyanywe ku murenge bakurikirane icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbazi yabwiye Umuseke ko Umukuru w’ umudugudu yahageze agasanga bamukubise bamurekuye agiye agwa mu nzira.

Yagize ati “Umukuru w’umudugudu yagezeyo asanga abaturage bari kumukubita arababuza baramurekura, ariko bigaragara ko bari bamukubise, baramurekuye aragenda ageze imbere agwa ahantu munsi y’umukingo arapfa”.

Ahantu yaguye ni hagati mu ntoki, ahagana saa kumi nibwo umuturage yahanyuze abonye umurambo ahamagara umukuru w’Umudugudu amubwira ko abonye umuntu wapfuye.

Bahise bampamagara nanjye njyayo nsanga koko umuntu yapfuye dutabaza Police irahagera. Abakekwaho kumukibita ntibaraboneka kugeza ubu baracyashakishwa. Ubu umurambo wajyanywe ku Kigeme ngo ukorerwe autopsy.”

Uyu muyobozi avuga ko ikindi bamenyekanye ari uko ku cyumweru uyu wapfuye yari yibye shebuja kuri centre ya Manwari aho yotsaga inyama, shebuja ngo yagerageje kumukubita ariko abayobozi baramuhagarika.

Jean Bikorimana wapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage yakomokaga mu murenge wa Cyanika.

Ubusanzwe ngo nta bujura budasanzwe buba muri uyu murenge wa Mbazi kuko muri iyi minsi abaturage bashyize imbaraga mu kwirindira umutekano mu marondo nk’uko umuyobozi abyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa