skol
fortebet

Nyamasheke: Abanye-Congo barashe abanyarwanda 6

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyamasheke,Intara y’Iburengerazuba- Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 , abanyarwanda batandatu bakorera Koperative ishinzwe gucunga umutekano mu kiyaga cya Kivu, barashwe n’abanye-Congo ubwo bari barenze amazi y’u Rwanda; umwe arakomeretswa.
Kugeza ubu babiri baburiwe irengero mu gihe undi wakomeretse na bagenzi be batatu babashije kwambuka bakagaruka mu Rwanda.Bivugwa ko uwakomeretse yarashwe mu rubavu mu gihe abandi bakiri gushakishwa.
Umunyamabanga (...)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Nsengiyumva Zaburoni yabwiye Flash FM ducyesha iyi nkuru ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ahagana ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2017.

Yagize ati “Ni abanyarwanda basatiriye amazi ya Congo hanyuma abakongomani babarasaho, hari uwo bakomerekeje mu rubavu. Bari batandatu, abandi bane baroga babasha kuva mu mazi harimo n’uwo wakomeretse abandi babiri ntibaraboneka turacyashakisha.”

Yakomeje agira ati “Urusaku rw’amasasu rwumvikanye, abaturage baratabara batanga ubufasha bahura nabo bari bari koga.”

Yavuze ko ubwato bwari bubatwaye babubonye bwo nyine ngo bishoboka ko abo babiri barohamye bapfiriyemo ariko ko bakiri gushakisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa