skol

Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w’umwangavu n’inka 2 z’iwabo

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Umukobwa witwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba iramuhitana, inica inka ebyiri z’iwabo.

Ibi byago byabaye ku isaha ya saa saba z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri, 2023 mu mudugudu wa Gituruka, akagari ka Kibingo, mu murenge wa Gihombo.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye, ni uko uyu mukobwa yari mu nzu ari kumwe n’abandi, ariko bo ntacyo babaye.

Uretse nyakwigendera,iyi nkuba yishe inka ebyiri zo muri urwo rugo, n’ihene imwe y’umituranyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise yemeje ko inkuba yahitanye umuntu umwe n’inka ebyiri, ndetse n’ihene.

Ati “Uwimana Jeannette w’imyaka 16 y’amavuko yakibiswe n’inkuba arazanzamuka bamujyana kwa muganga, ahuye na ambulance ahita apfa”.

Bigirabagabo yavuze ko muri uyu murenge nubwo ari mu misozi miremire, gukubitwa n’inkuba bitari bisanzwe bihaba. Yavuze ko ari impanuka yatewe n’imvura.

Asaba abaturage kujya birinda kujya mu mvura, no kugama munsi y’ibiti.

Yagize “Hano ni mumisozi miremire, nta kindi cyabiteye ni impanuka yabaye y’iimvura icyo dutanga nk’inama abantu bagomba kwirinda igihe imvura iguye, bakajya mu nzu bakirinda kujya munsi y’ibiti”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa