skol
fortebet

Nyamirambo: Abajura bambuye umugabo byose bamusigira Simcard gusa

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Mukiza Ramadhan w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge aravuga ko yatezwe n’abajura ubwo yari atashye, maze bakamwambura ibyo yari afite birimo inkweto, isaha na telefoni, gusa ngo bamugiriye impuhwe bamusubiza Sim Card.
Uyu Mugabo w’abana bane avuga ko abo bajura bamwibye, bamutegeye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 17 rishyira ku Cyumweru.
Mukiza avuga ko abajura bamwibye bamutegeye mu nzira ari bane, bamusaba kubaha (...)

Sponsored Ad

Mukiza Ramadhan w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge aravuga ko yatezwe n’abajura ubwo yari atashye, maze bakamwambura ibyo yari afite birimo inkweto, isaha na telefoni, gusa ngo bamugiriye impuhwe bamusubiza Sim Card.

Uyu Mugabo w’abana bane avuga ko abo bajura bamwibye, bamutegeye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 17 rishyira ku Cyumweru.

Mukiza avuga ko abajura bamwibye bamutegeye mu nzira ari bane, bamusaba kubaha ibintu byose yari afite nta mananiza.

Yemeza ko bakimubwira gutyo yagize ubwoba bwinshi ku buryo nawe yahise yubahiriza ibyo bari bamusabye abaha telefone n’amafaranga ibihumbi bitatu yari asigaranye mu mufuka w’inyuma w’ipantaro yari yambaye muri iryo joro.

Source: Igihe

Yagize ati “ Sinakubeshya ngo byagenze gutya na gutya kuko njye naciye ku musore wari uhagaze nkimara kumucaho mpita mpura n’abasore batatu b’ibigango imbere bahita bambwira ngo zana ibintu byose ufite, ndebye inyuma mbona na wa wundi yamaze kungeraho, nibwo nahise mbaha telefone n’amafaranga ibihumbi bitatu nari mfite.”

Akomeza avuga ko akimara guha abo bajura ibyo yari afite byose, bahise batangira no kumusaka mu mifuka y’imyenda ariko ngo basanga nta kindi kintu yari afite bakwiba, bahita batwara inkweto n’isaha yari yambaye ku buryo abagiraneza bamuguriye kamambiri yatashye yambaye.

Yagize ati ‘ Bahise banjyana inkweto nari nambaye n’isaha noneho umwe muri bo ahita ambwira ngo reka nkugirire impuhwe nguhe ’sim card’ yawe gusa; mbona afunguye telefone ayikuramo ahita ayinjugunyira maze bahita bambwira ngo niruke.”

Mukiza akomeza avuga ko nubwo yibwe nta kintu na kimwe cyamushimishije nk’uburyo sim card ye batayitwaye kubera ko ngo bitari kumworohera kongera kubona nimero z’abantu bagera kuri 300 bari bayiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa