skol
fortebet

Nyanza: Batewe impungenge n’umusore watangiye gusambanya abana nyuma y’igihe yibasira abagore

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza hari umusore bahimbye Rukacira bitewe n’ingeso mbi afite zo kwirirwa azana abakobwa mu nzu akabasambanya ndetse inzego z’ubuyobozi ntizigere icyo zikora.
Abaturage batuye muri aka gace babwiye BTN TV ko basanze yararanye umwana utujuje imyaka y’ubukure,ndetse ko bivuza ko yakurikiranwa hakiri kare.
Uyu Rucakira ngo amaze gushaka abagore 4 bose iyo amaze kubatera inda ahita abirukana ndetse ngo muri iyi minsi yirukanye uwari ufite inda y’amezi 8. (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza hari umusore bahimbye Rukacira bitewe n’ingeso mbi afite zo kwirirwa azana abakobwa mu nzu akabasambanya ndetse inzego z’ubuyobozi ntizigere icyo zikora.

Abaturage batuye muri aka gace babwiye BTN TV ko basanze yararanye umwana utujuje imyaka y’ubukure,ndetse ko bivuza ko yakurikiranwa hakiri kare.

Uyu Rucakira ngo amaze gushaka abagore 4 bose iyo amaze kubatera inda ahita abirukana ndetse ngo muri iyi minsi yirukanye uwari ufite inda y’amezi 8.

Umwe muri aba baturage yagize ati "Yataye umukobwa ufite umwana w’uruhinja none yashatse umukobwa muto cyane.Aba Dasso bari bamwicaje hamwe n’uwo mukobwa aratoroka ariruka cyane.

Undi yagize ati "Abayobozi bari bakurikiranye ibya Mitiweli baje basanga yarongoye umwana,bamwicaza hamwe n’uwo mukobwa .Byarangiye abayobozi bigendeye bategeka ko umukobwa asubira iwabo."

Umuyobozi w’Isibo yagize ati "Uwo mwana nta ndangamuntu yatwretse...Umuhungu yemeye ko yaraye aho n’umukobwa arabyemera."

Uyu musore yabanaga n’umubyeyi we ariko nyuma ngo yaje kwirukana uyu nyina arangije yerekeza I Nyagatare.

Abatirage bavuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya Rucakira usambanya abakobwa akabareka ndetse ubu akaba ageze no ku batagejeje imyaka y’ubukure.

Aba basabye ko uyu musore yafatwa agafungwa kugira ngo adakomeza kwangiza abana babo ndetse bamwe bavuga ko yananiranye.

Umwe ati "RIB yaza ikamufata kuko dufite impungenge.Reba nkako kana arakazanye akaba agateye inda arongeye aramusohoye aragiye,azanye undi.Mudufashe mumufate ajye kumugorora."

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigoma ntabwo yigeze agira icyo atangaza kuri iki kibazo cy’uyu musore cyane ko abaturage bavuga ko ntako batagize ngo batange amakuru ariko ubuyobozi ntibubyiteho.

Ibitekerezo

  • Ariko mubyo itangazamakuri rishinzwe harimo no guhugura abaturage. Kuki umunyamakuru abakuraho inkuru nkiyi ntabasigire contact za RIB ?

    Ariko mubyo itangazamakuri rishinzwe harimo no guhugura abaturage. Kuki umunyamakuru abakuraho inkuru nkiyi ntabasigire contact za RIB ?

    Cyokora ku butiku byo turayoboye. Nari ngize ngo wenda yafashe ku ngufu. Abo bahaza baba batazi ikibagenza se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa