Umutekano
Nyanza: Ikamyo ya HOWO yivanye aho yari iparitse isenya inzu y’umuturage
Yanditswe: Thursday 30, May 2024

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage.
Iyi modoka yapakirwamo ibitaka aho barimo bakora umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10.
Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ntawuriyirimo ndetse n’umushoferi ntiyarayirimo.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko wamenye amakuru ko hashakishijwe aho uriya muryango uba ucumbikiwe.
Bimwe mubangiritse birimo inzugi, intebe n’ibindi.
Imbere h’imodoka gusa niho hinjiye mu nzu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *