skol
fortebet

Nyanza: Polisi yafashe umukozi ushinjwa kwiba shebuja amadolari 800

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe uwitwa Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali,amadolari y’Amerika 800(800$) .

Sponsored Ad

Hakizimana yafatiwe mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga, Umudugudu wa Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ariwe watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

Yagize ati” Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika.

Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

Yagize ati” Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.”

Ruyenzi yahimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire nawe yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa