skol
fortebet

Nyarugenge: Umugabo yasanzwe mu giti cy’umwembe yapfuye

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kigali,mu mudugudu wa Kampenge wo mu kagari ka Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ari mu giti yapfuye nkaho yiyahuye gusa abari aho batangaza ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

Sponsored Ad

Uyu murambo wabonwe n’abana bari bagiye gushaka inkwi,bihutira kubibwira abantu bakuru baturanye.

Umwe mu baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati "Uko mbibonye njyewe n’umuntu utiyahuye kuko yari amanitse mu kagozi koroshye no ku gati gatoya,ibirenge bikora hasi.Bigaragara ko ari abantu baba barahamuzanye bakahamumanika yamaze gupfa.

Bigaragara ko atari umuntu umwe wamwishe kuko ntiyabikora ngo narangiza amuzane amuzirike ku giti.Ntibishoboka."

Undi yagize ati "Umwana yaje atubwira ko abonye umugabo umanitse mu giti yiyahuye.Twazamutse tujyayo n’abaturage dusanga amanitse mu giti cy’umwembe amakishije akantu k’akarere kadafatika.Bigaragare ko uwo muntu baba baramuvanye haruguru ahantu hitwa mu gasharu,bakamumanura bamwishe barangiza bakahamumanika.Twasanze yambaye ubusa hejuru akandagiye hasi.Bigaragara ko yishwe kuko iyo biba kwiyahura yari kuba yararwanye n’umugozi ariko yari ahagaze yemye ari mu kagozi kadafatika k’akarere."

Abaturiye umudugudu wa Kamenge basaba ko hakazwa umutekano n’ibihuru bihakikije bigatemwa.

Zaninka Josephine,umuyobozi w’Umudugudu wa Kampenge yavuze ko uwo muntu wapfuye atari uwaho kuko abaturage benshi bahageze bakemeza ko ari uw’ahandi ndetse ko nta wavuze ko yabuze umuntu.Yemeje kandi ko nta mwirondoro we bamenye.

Yavuze ko bakibimenya bamenyesheje inzego zibishinzwe ndetse uwo murambo wajyanwe Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha,RIB,ntabwo ruratangaza imyirondoro y’uyu mugabo wishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa