Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana
Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo,2016 nibwo Umusaza witwa Paul Bwashishori w"imyaka 70 yiciwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Bitare,Akagari ka Bitare,Umurenge wa Ngera.
Amakuru agera ku Kinyamakuru,Umuryango.rw avuga ko uyu musaza yishwe hagati ya saa ine na saa sita kuri uyu wa kane n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Bwashishori bivugwa ko yari yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba yabanaga n’umugore we gusa ndetse ko ubwo yicwaga uyu mukecuru yari (…)
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo,2016 nibwo Umusaza witwa Paul Bwashishori w"imyaka 70 yiciwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Bitare,Akagari ka Bitare,Umurenge wa Ngera.
Amakuru agera ku Kinyamakuru,Umuryango.rw avuga ko uyu musaza yishwe hagati ya saa ine na saa sita kuri uyu wa kane n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Bwashishori bivugwa ko yari yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba yabanaga n’umugore we gusa ndetse ko ubwo yicwaga uyu mukecuru yari yagiye mu mirima guhinga.
Amakuru y’urupfu rwa Bwashishori akaba yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera,Simon Ndayiragije watangarije Ikinyamakuru,Umuryango.rw ko hagikorwa iperereza ndetse ko kugeza ubu abishe uyu musaza bataramenyekana.
Ati’’nta zindi details mfite icyo tuzi duhagazeho ni uko umuntu yishwe ,tutaramenya abamwishe,iperereza rirakomeje’’
Ku bijyanye no kuba haba hari abantu uyu musaza yari afitanye ikibazo nabo wenda ngo bibe byaba intandaro yo kwicwa kwe ,Ndayiragije yabwiye Umuryango.rw ko ntakintu yabivugaho.
Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *