skol
fortebet

Polisi n’Umugi wa Kigali bakebuye Abamotari batubahiriza amategeko no kutubaha isuku

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama yabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024,Polisi yibukije abamotari bakorera mu mugi wa Kigali kwitwararika amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano.

Sponsored Ad

Ni inama yahuje Abamotari n’Ubuyobozi bwa Polisi,Umugi wa Kigali,RURA na RCA.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasabye Abamotari kwirinda amakosa yo mu muhanda kubera ko biteza impanuka!
Mu buryo bw’imibare, Afande Sano yabwiye Abamotari ko kugeza ubu umwaka utararangira, Moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda.

Yavuze ko kandi moto 1100 zimaze gufatwa kubera ibyaha binyuranye. birimo guhisha pulaki, gutwara basinze, kutubahiriza ibyapa no kunyura kuri borudire!

Meya w’Umujyi we yabasabye Abamutoari kujya bareka kugenda bajugunya uducupa hirya no hino twaba utw’amazi ariko cyane cyane utwa “Energy”( tw’uruganda rwa Azam)!

Isibyi ibi, Abayobozi mu mugi wa kigari bibukije Abamota ko kugira isuku kuri bo ubwabo ari inshingano kandi buri wese akwiye kuyitwararika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa