skol
fortebet

Polisi n’Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Police y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga buzamara amezi 2 ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali. Abagenda muri uyu mujyi n’abawutuye barasabwa kurushaho kwimakaza isuku no gukumira ibyaha hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi.
Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangirijwe mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge bwaranzwe n’umuganda wo gusukura imihanda, gutema ibihuru byugarije ingo, gusukura ahakorerwa ubucuruzi butandukanye no gukangurira (...)

Sponsored Ad

Police y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga buzamara amezi 2 ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali. Abagenda muri uyu mujyi n’abawutuye barasabwa kurushaho kwimakaza isuku no gukumira ibyaha hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi.

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangirijwe mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge bwaranzwe n’umuganda wo gusukura imihanda, gutema ibihuru byugarije ingo, gusukura ahakorerwa ubucuruzi butandukanye no gukangurira abaturage gukoresha amazi meza, bakarangwa n’isuku mu ngo, ku mubiri no ku myambaro yabo.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba inzego z’ubuyobozi zazirikanye gushyiraho ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bibubatsemo imbaraga zo gutera indi ntambwe mu kubiharanira. Nyirahategekimana Léoncie, yagize ati, ’’Isuku n’umutekano ni zahabu y’u Rwanda niyo mpamvu tugomba kubifata nk’ibintu by’ingirakamaro kandi tukabishyira mu ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda’’

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yavuze ko kwimakaza umuco w’isuku ari inkingi yo guteza imbere imibereho myiza. Yagize ati,’’Ndasaba ko muri iyi minsi y’ubu bukangurambaga mwakora uko bishoboka byose kugira ngo uyu mujyi wa Kigali tuziko ari umujyi w’umutekano uharanira isuku ko ibyo twabigira umuco muriwo kugira ngo tubeho koko nk’abantu bafite isuku’’

Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel Gasana, wavuze ko iki gikorwa cyo gusukura ahari ibihuru gifasha kurwanya abahanywera ibiyobyabwenge.

Yagize ati, ’’Kigali igomba kuba umujyi urangwa n’isuku kandi utekanye kandi niyo nshingano yacu nicyo tugamije kandi tugomba kukigeraho ibikorwa twatangiye uyu munsi birimo ubukangurambaga n’ubufatanye kugira ngo turebe ikibazo cy’umwanda mu mujyi ndetse tunibutsa ubwo bufatanye kugira ngo dukumire ibyaha ni igikorwa cy’ingenzi gitanga uburyo bw’iterambere mu gihugu cyacu iyo udafite umutekano iyo ufite umwanda ntuba usobanutse’’

Ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano buzamara amezi abiri biteganyijwe ko buzakomereza no mu tundi turere tw’umujyi wa Kigali, hazanatangwa ibiganiro mu mashuri atandukanye yo muri uyu mujyi ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa