skol
fortebet

Polisi yafunze abarenga 30 bakekwaho kuyogoza abaturage

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yataye muri yombi abantu barenga 30 bakekwaho gutegera abagenzi mu nzira bakabashikuza ibyabo, kubakomeretsa, ndetse no kwinjira mu nzu bagasahura ibirimo.

Sponsored Ad

Ibikorwa byo gufata byo kubafata byatangiye kuva tariki ya 26 Gashyantare 2025, aho kugeza ubu abarenga 30 bari mu maboko atari aya bo.

Abafashwe bashinjwa gukora ubujura mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda na Rwezamenyo yo mu Karere ka Nyarugenge.

Kubera ko iyo mirenge ihana imbibi, hari ubwo umuntu yibaga nko mu Gitega agahungira muri Rwezamenyo cyangwa mu Nyakabanda.

Mu bafashwe harimo abari bacigatiye ibyo bibye birimo ibikoresho byo mu nzu, televiziyo, imyenda, inkweto.

Barimo kandi uwitwa Saidi Moses, wafashwe amaze kwambura telefoni abakobwa babiri, aho abasore batabaye yabateye ibyuma.

Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari insoresore zikinga ijoro zikinjira mu ngo zigasahura ibikoresho bitandukanye.

Batabazaga bavuga ko hari imihanda y’abaye nk’indiri yayo mabandi aho bashikuzwaga ibyabo aho abo bajura bitsimbaga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yakoze ibikorwa byo gufata aba bajura, aho guhera tariki ya 26 Gashyantare 2025 imaze guta muri yombi abakekwaho ubujura barenga 30.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi yakajije ingamba mu gucunga umutekano mu gihugu hose, by’umwihariko ahafatiwe aba bakekwaho ubujura.

Ati: “By’umwihariko muri Gitega, twashyizeho amapataroli, imodoka zizenguruka ndetse n’irondo ry’abagenda n’amaguru.”

Yavuze ko inzego z’umutekano zamenye amasaha ibisambo bitegera, n’aho bitegera, ndetse n’abaturage bamenye akamaro ko gutanga amakuru kugira ngo ibisambo bizirikwe.

Yagize ati: “Turizeza abaturage batuye hariya ko umutekano urambye, bahumure, turahari.”

CIP Gahonzire yihanangirije abantu bagura ibyuma by’ikoranabuhanga by’ ibijurano, byiganjemo amatelefone na mudasobwa zakoze (occasion).

Ati: “Turashishikariza abantu bagura ibyo bikoresho kubireka kuko ubugenzuzi bwaratangiye.”

Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru, cyane cyane ku bantu bakeka ko bijandika mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge.

Abafashwe barimo abajyanywe muri ‘transit centers’ n’abandi bari gukorerwa Dosiye ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha kuko bafatanywe ibizibiti, ibiyobyabwenge n’abakomerekeje abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa