skol
fortebet

Polisi yatangaje ko umuhanda Nyabihu – Rubavu utakiri nyabagendwa

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko uyu umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko uyu umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiriba umanuka ujya mu Murenge wa Kanama.
Ni ahantu hazwi ko haba impanuka cyane kubera imiterere y’umuhanda umanuka cyane.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda utari nyabagendwa mu gihe irimo gushaka uko yakura iyo modoka mu muhanda.

Yagize iti: "Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Nyakiriba mu Karere ka Rubavu yatumye umuhanda Nyabihu - Rubavu ufungwa muri iki gitondo.

Mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda yatangiye, umuhanda nturi nyabagendwa."

Abaturage batuye muri Nyakiriba bavuga ko ikamyo yari itwaye ibyuma yabuze feri ikagwa, igafunga umuhanda.

Kigali Today yanditse ko abantu batanu ari bo bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Polisi y’u Rwanda yabwiye Kigali today ko irimo gukora ibishoboka ngo imodoka yakoze impanuka ikurwe mu nzira, ariko abakoresha umuhanda bava ku Gisenyi cyangwa bajyayo barafashwa na Polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa