skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abantu 9 bakekwaho gutemagura abakiristo ba ADEPR

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iravuga ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho gutemagura abakiristu ba ADEPR n’abandi baturage mu Murenge wa Ngoma Akarere ka Huye.
Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yavuze ko abafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho ubu bari kubazwa ku byo bakekwaho.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2017, mu masaha ya saa tanu ni bwo bantu bitwaje ibirwanisho gakondo bakubise bagatemagura abakiristu bo mu itorero (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iravuga ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho gutemagura abakiristu ba ADEPR n’abandi baturage mu Murenge wa Ngoma Akarere ka Huye.

Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yavuze ko abafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho ubu bari kubazwa ku byo bakekwaho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2017, mu masaha ya saa tanu ni bwo bantu bitwaje ibirwanisho gakondo bakubise bagatemagura abakiristu bo mu itorero rya ADEPR ndetse n’abanyerondo bari baje kubatabara.

Ibi byabaye mu gihe nta minsi mwinshi yari ishize muri aka karere humvikanye ikibazo nk’ iki. Tariki 27 Mutarama nabwo abadiyakoni barindwi bo muri iri torero bakubiswe n’ abantu babahindura intere.

CIP Hakizimana twamubajije niba hari isano ihari hagati y’ibyaraye bibaye n’ubugizi bwa nabi bwabaye mu cyumweru gishize asubiza muri aya magambo.

Yagize ati “Biriya ni ubugizi bwa nabi nk’uko mwabibonye ariko nyuma y’aho twatangiye iperereza twafashe n’abantu. Ubu tumaze gufata abantu 9. Bariho barabazwa ngira ngo amakuru arambuye twazayabaha vuba bishoboka,ubu ntitwasanisha ibyabaye mu cyumweru gishize n’iby’uyu munsi mu gihe tugikora iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko atari igikorwa cyakorewe abakiristu ba ADEPR kuko hari n’abandi bagiye gutabara na bo bagahura n’ibyo bibazo.

Kugeza ubu Polisi ivuga ko abakomeretse ari 9, bakaba bari mu Bitaro bya CHUB, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Gusa amakuru Umuryango wamenye ni uko benshi mubakomerekejwe bamaze gusezererwa magingo aya basubiye mu ngo zabo. Abasigaye mu bitaro ni abatarabona uko ubwishyu bw’ ibitaro.

Polisi ivuga ko hakajijwe umutekano muri ko mu rwego rwo kwirinda ko hari ubundi bugizi bwa nabi bwakongera kuba. Polisi irimo gufatanya n’inzego z’abaturage mu gushakisha amakuru y’abantu bahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko abanyerondo bari bariraye batakirara irondo uko byakagombye biturutse kukuba abaturage batatangaga neza amafaranga y’ irondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa